Saturday, February 18, 2012

Kurya ibitunguru bya Puwaro bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’igifu n’iy’urura runini

Amakuru passeportsante.fr, avuga ko kurya ibitunguru cyane byo mu bwoko bw’imboga nka puwaro (poireau) biri mu bifasha umubiri gukomeza kuba mushya (effet anti anti-oxidant), dore ko usanga bikungahaye kuri vitamine zitandukanye, ndetse ngo puwaro zifasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.

Aya makuru avuga ko nk’izindi mboga, igitunguru mu gihe kiriwe kenshi gishobora kugira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ku muntu, ubushakashatsi butandukanye nk’ubwakozwe mu mwaka wa 1988 n’ubwakozwe mu mwaka wa 1990, bwagaragaje ko kurya puwaro bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’igifu na kanseri y’urura runini.

Aha bavuga ko puwaro ibonekamo vitamine A, Vitamine C, Vitamine E, byose bigira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo tugize umubiri.

Aya makuru kandi avuga ko mu kinyejana cya 20 abashakashatsi bifashishije puwaro bagakora umuti uvura indwara zibasira inzira y’ubuhumekero nk’inkorora, aryngites, trachéites na bronchites.

Hari benshi bakoresha ibi bitunguru mu kubafasha kugabanya kubyimba inda, cyane cyane ku bakunze guhura n’ikibazo cy’igogorwa ritagenda neza.

Aya makuru kandinanone avuga ko nyinshi mu ntungamubiri ziboneka mu gitunguru ziba zirunze ku gace k’ibara ry’icyatsi kibisi, aho umuntu ashobora kugikoresha mu buryo butandukanye mu guteka, kandi bwose bukagira akamaro. Hari abakunda kugishyira muri potaje, abandi mu yandi mafunguro atandukanye.

Mu kiganiro na Nyiramana Valerie na Kagoyire Marcelline bacuruza imboga mu isoko rya Kimironko, ku wa 27 Mutarama 2012, batangarije Izuba Rirashe ko akenshi abakunze kugura ibi bitunguru bya puwaro ari bake, bati « bigurwa akenshi n’abateka isombe, cyangwa abakunda potage. »

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...

Soma Byose ku Gitsina

Popular Posts